Rwanda-Inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame ikomeje kuba urujijo rukomeye mu mitwe y’abanyarwanda benshi! - VERITAS INFO NEWS (2024)

Mu mataliki yegereye ukwezi kwa Gicurasi (5) umwaka w'2020, niho ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Facebook na Instagram, umunyepolitiki Padiri Nahimana Thomas, yashyize ahagaragara inkuru itangaje kandi y’incamugongo kuri bamwe ikaba n’ibyishimo ku bandi, iyo nkuru yatumye abantu benshi bacika ururondogoro ikaba yaravugaga ko Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yapfuye! Nahimana yatangiye atangaza iyo nkuru mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, aho yashimangiye ko afite amakuru atari impuha ko uwari perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatabarutse; akaba yarakunze gukoresha ijambo rikoreshwa mu rurimi rwo mu gihugu cya Malawi rigira riti: «Anamwalira» (yarapfuye)! Yasobanuye ko kuri we amakuru y'urupfu rwa Kagame ari impamo kuko yayabonye bitewe n’umwanya afite nka «Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro (GREX) ».

Rwanda-Inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame ikomeje kuba urujijo rukomeye mu mitwe y’abanyarwanda benshi! - VERITAS INFO NEWS (1)

Nahimana avugako amakuru y'urupfu rwa Kagame yayakuye mu bitaro byo mu Bwongereza, yemeje ko Paul Kagame yarwaye Cancer y’ubwonko yatumye bushirira. Ngo yaguye rero muri ibyo bitaro nyuma ngo umurambo we woherezwa mu bitaro byo muri Israyeli mu buruhukiro. Yakomeje avuga ko azi neza ko nyuma y’ukwezi, uwo murambo uzimurirwa mu Rwanda gushyingurwa yo. Koko nyuma y’ibyumweru hafi 3 atangaje iyo nkuru, Umukuru wa GREX (Gouvernement Rwandais en Exil), yavuze ko mu ibanga rikomeye, umurambo wa Paul Kagame wimuriwe mu Rwanda utwawe na Jet Privé (indege yihariye)ukaba warashyinguwe mu nzu ye ikoze nka dinosaure (inyamaswa) iba mu ishyamba rya gisirikari rya Gako mu Bugesera. Twibuke ko iyi nzu itangaje koko yubatswe mu bihe bya Covid-19, ndetse mu bihe inama ya CHOGM (inama yahuje ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza) yaberaga mu Rwanda, Padiri NAHIMANA Thomas yavuze ko hakoreshejwe robot (imashini) ikoze nka Kagame ikaba ariyo yakiraga abashyitsi bakomeye bari baje muri iriya nama.

Icyakora koko muri icyo gihe, amakuru yatangwaga n''ibinyamakuru byo mu Rwanda yavugaga ko mu myiteguro y’iriya nama, Paul Kagame yaragaye muri iriya nzu, abaturage baturiye umuhanda wa Kigali- Nyamata- Gako bakaba baravuze inkuru y'isurwa ry'iyo nzu na Kagame bayivuye imuzi! Umukuru wa GREX, abajijwe izindi mpamvu simusiga zemeza ko Paul Kagame koko atakiriho, yagize ati: «Ngaho niba akiriho niyigaragaze amvuguruze. Niba ahari koko nagerageze asure nibura umudugudu umwe mu mujyi wa Kigali bamufotore, bamufate amashusho natwe tumubone»! Dore izindi mpamvu Nahimana yagaragaje mukwemeza urwo rupfu muri ibyo bihe:

1.Nta rwego na rumwe mu zikomeye mu Rwanda ruzi irengero rye.

2.Ntakiyobora inama ya Guvernoma.Koko icyo gihe hakoreshwaga amashusho ya zoom y’inama za Guverinoma, maze Minisitiri w’intebe agashyiraho umukono ku byemezo by’iyo nama mu izina rya Perezida wa Repubulika.

3.Nta biganiro n’abanyamakuru aherutse gukora.

4.Nta karere na kamwe k’u Rwanda Kagame yasuye.

5.Akajagari gakabije mu miyoborere y’igihugu no kurenganya rubanda bitigeze bibaho mu gihe Kagame yabaga agaragara.

6.Amagambo y’ubwiyemezi no kwishongora yagaragajwe na bamwe mu bayobozi.

7.Kuvuguruzanya mu magambo y’imbwirwaruhame (discours) abayobozi bavuga.

8.Amashusho n’inkuru kuri Murandasi zivuga iby’urupfu rwa Kagame zose zarasibwe.

9.Gukoresha abantu batukana gishumba ku maradiyo no mubinyamakuru, ibyo bikaba bitarahozeho mu Rwanda n’ibindi byinshi (…).

Nyuma y’ibyo bimenyetso byose, Umunyambangaw’Amerika (USA) Blinken yaje mu Rwanda yakirwa na Vincent Biruta (Minafet) aho kwakirwa na Kagame! Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana, Paul Kagame ntiyatabara; inshuti ye magara Perezida Magufuri wa Tanzaniya nawe yitabye Imana, Paul Kagame ntiyatabara!Inama zikomeye za EAC, CEPGL, UA zagiye ziba hakoherezwayo Vincent Biruta (Minafet) cyangwa Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente. Icyakora induru ikomeje kuba ndende mu bitangazamakuru byinshi kuri iyo nkuru y’urupfu rwa Kagame, abantu benshi batangiye gushaka kwemera ukuri kwayo, Paul Kagame akaba yarahise aboneka, agirana ikiganiro n’itangazamakuru rya Leta cyari kiyobowe n’umunyamakuru Barore Créophace!

Iki kiganiro nacyo dushingiye ku byo twiboneye kuri televiziyo ya Leta, byagaragaye ko habayeho itekinika rihambaye, ku buryo kwemera ko ari Paul Kagame witabiriye icyo kiganiro bitari byoroshye. Ni naho umukuru wa GREX afatanyije n’undi mutangazamakuru «Freeman Bikorwa», basobanuye kandi berekana ko ikoranabuhanga ryakataje, aho bashobora gufata umuntu uri i Bulayi bakamushyira mu nama iri kubera mu Rugwiro! Muri iki kiganiro abanyamakuru babajije uwitwaga ko ari Paul Kagame niba koko akiriho, kuko ngo Padiri NAHIMANA Thomas yamubitse, avuga ko yapfuye kera. Uwiswe Paul Kagame yasubije ko uwo mupadiri wishimira ko yapfuye ashobora nawe kuzisanga i Kigali, nk’uko byagendekeye Paul Rusesabagina!

Rwanda-Inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame ikomeje kuba urujijo rukomeye mu mitwe y’abanyarwanda benshi! - VERITAS INFO NEWS (2)

Nyuma y’iyi nama Paul Kagame yagaragaye mu misa ya mbere ya Cardinal Antoine Kambanda yabereye mu Ntare Arena no mu nama ya CHOGM n’izindi zabereye mu Rwanda. Paul Kagame yongeye gutangira kwitabira inama zo hanze nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yari amaze ataboneka!Yagiye yitabira imikino ikomeye nk’umukino w’amaboko (Basket)yabaye mu myaka ya 2022 kugeza ubu 2024. Nyamara kumenya igihe Kagame yagereye muri Stade n’igihe yasohokeye byagiye biba ingorabahizi. Paul Kagame yitabiriye ubukwe bw’umukobwa wa Rwigyema, ariko mu gihe yari ahawe ijambo, amagambo yahavugiye yatumye abantu bakomeza gushidikanya ko yaba atari we koko!

Paul Kagame yitabiriye zimwe mu nama za EAC, ariko abantu bagakomeza gushidikanya ku ishati ya made in Rwanda yahoraga yambaye atayihindura kandi asanzwe azwi nk’umwe mu baperezida bazi kwambara neza. Mu mwaka wa 2022, Paul Kagame yagerageje gusura uturere ahinyuza inkuru y’urupfu rwe Padiri THOMAS NAHIMANA yavuze, gusa ubwo yasuraga Nyamasheke, uwari Ministre Gatabazi yashatse kumwegera, icyo gihe, abasilikare barinda (GP) Kagame bari bahitanye Gatabazi, baramushushubikanye cyane! ibi nabyo bikaba byarakomeje gutera urujijo mu byanyarwanda rwo kwemera niba ari Kagame koko babona! Nabamenyesha ko uyu Gatabazi ubu yaburiwe irengero!

Kuva mu matariki ya 31/3/2024 kugeza ubu mu kwa 6/2024, Padiri Thomas NAHIMANA ntaratezuka kwemeza ko PAUL KAGAME yapfuye kera, ko u Rwanda ruyobowe na robot (imashini), cyangwa baringa! Yifashishije imbuga akunda kunyuzaho ibiganiro bye afatanyije n’abo bakorana mu biganiro batanga kuri youtube «Isi n’Ijuru TV», inama za Guverinoma yo mu buhungiro (Grex) ayobora,mu biganiro agirana n’ibinyamakuru, mu ngendo za politiki akorera hirya no hino ku isi, akomeza kwemeza ko PAUL KAGAME ari nyakwigendera, kandi leta y'u Rwanda ntigire icyo ivuga kuri ibyo atangaza!

Abandi bantu nabo babitse Paul Kagame!

Usibye PADIRI THOMAS NAHIMANA n’abo bafatanya banyuranye n’ibindi bitangazamakuru bikorera kuri murandasi nka Mugheni TV, Bonheur TV, Ipfundo TV, Menya Impamvu TV, Gisovu Kibuye TV , abenshi bakunze kuvuga ko ari we uyivugiraho yahinduye ijwi bitewe n’imvugo zikoreshwa ho zizwi cyane ku Isi n’Ijuru TV nka Ducane ku maso, Turi ku rugamba, anamwarila, Gusingiza cyane Perezida wa GREX; n’ibindi bitangazamakuru yashinze binyuranye, hari abandi bantu banyuranye bumvikanye mu mbuga nkoranyambaga bemeza badashidikanya ko PAUL KAGAME yatabarutse, twavuga:

1.Abahoze n’abari muri GREX : aba bantu ngo bashingiye ku byo perezida wabo Nahimana yabatangarije, bashingiye kandi ku makuru bikuriye mu nda y’ingoma , bemeza ko Perezida PAUL KAGAME yapfuye atazongera kuyobora u Rwanda. Gusa hari abacyura igihe muri iyo Guverinoma yo kuri murandasi bakitandukanya n’iyo nkuru itangaje, abandi bagakomeza kuyubakaho.Gusa abagize GREX muri iki gihe, bakomeje kwemeza iyo nkuru.

Rwanda-Inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame ikomeje kuba urujijo rukomeye mu mitwe y’abanyarwanda benshi! - VERITAS INFO NEWS (3)

2.Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne: Uyu mudame w’umucikacumu wigaragaje nyuma y’umwaka Padiri atangaje iyi nkuru, nawe yivugiye ko azi neza ko PAUL KAGAME yatabarutse , maze we mu mvugo ikakaye cyane, asaba abantu bo mu nda y’ingoma cyane cyane Kabarebe James wahoze ari umujyanama wa PAUL KAGAME mu by’umutekano ubu akaba ari Umunyamabanga muri Ministeri ya Nduhungirehe (Minafet) kugira icyo akora, Idamangeyagize ati: «Shyingura vuba uwo murambo, ese uzakomeza kuwubika mu nzu kugeza ryari?» Uyu mubyeyi yiyemereye we ubwe ko ari mu batunganyije uyu murambo wa nyakwigendera umaze kugezwa i Kigali. Abantu benshi bahise bashimangira iby’amakuru ya PADIRI NAHIMANA THOMAS kubera ko bemezaga ko Idamange nta hantu na hamwe ahuriye na PadiriNahimana. Nyuma yahise afatwa na RIB arafungwa, gusa amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo bakorera hanze batavuga rumwe na Leta, barasakuje cyane basaba ko yarenganurwa, bitanga ubusa! Igitangaje kugeza ubu ni uko mu byaha Idamange ashinjwa, icyo kuvugako Kagame yapfuye kitarimo!

3.KAYUMBA RUGYEMA: Uyu ni umunyarwanda uri hanze y’igihugu wiyemererako yahoze ari umusilikare wa RDF, akaba yarabaga mu mutwe ushinzwe iperereza, nyuma akaba yarahunze igihugu kuko yari ashyigikiye KAYUMBA NYAMWASA umwe mubashinze RNC. Mu ntangiriro z’iyi nkuru, uyu Rugyema yashimangiye ko kubera imirimo yakoze mu Rwanda azi neza ko PAUL KAGAME yapfuye kera. Nawe asa n’uwunze mu rya Padiri, avuga ko PAUL KAGAME yarwariye mu Bwongereza nyuma yimurirwa mu bitaro byo muri Israeli byitwa IPA. Ibi yabitangaje kuri «Radio TV Inkingi» ikorera kuri murandasi n’ubwo nyuma yaho yaje kwivuguruza nk’uko turaza kubibona. Uyu mugabo kandi yatangaje ko amakuru y’uko PAUL KAGAME azapfa yayamenye mu mwaka wa 2017 abibwiwe n’abapfumu ko PAUL KAGAME azarogwa na bene wabo maze akagwa ishyanga.

4.Abiyita abahanuzi (Abavugiramana): abenshi mu biyita abahanuzi bakorera kuri murandasi (internet) bari hanze y’igihugu na bake bari mu gihugu nabo bavuga ko babwiwe n’Imana ko PAUL KAGAME yapfuye!

A)Marie Esther MUREBWAYIRE: Uyu mubyeyi w’umucikacumu uvuga ko yashinze itsinda ry’ABAHISHUWE, ngo yeretswe n’Imana iby’igihe n’ibihe, irangira ry’isi n’imitegekere y’ibihugu bigize ibiyaga bigari. Muri iryo dini rye yatangaje ku mugaragaro ko PAUL KAGAME yapfuye kera ko u Rwanda ruyoborwa n’umurambo cyangwa baringa. Yahanuye kandi ko nyuma y’uru rupfu, ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Kongo (DRC) bizaba ubwami bumwe bufite umwami washyizweho n’Imana atari amatora. Igitangaje ni uko uyu muvugabutumwa akurikirwa n’abantu benshi barimo abahoze ari abanyapolitike bakomeye bahunze igihugu babaga mu mashyaka nka MDR n’amashyaka ubu ari hanze y’igihugu. Aba bose bumvikanye ku mbuga nkoranyambaga batanga ubuhamya ko bakiriye agakiza, ko biteguye kuyobora mu bwami bushya bwashyizweho n’Imana. Ngo biteguye kuyobora mu bwami bw’u Rwanda ari Paradizo. Uyu mudame Marie Esther yahanuye ko Imana yamubwiye ko PAUL KAGAME yapfuye kera ndetse akaba yaranashyinguwe!

B)TWAGIRAMUNGU Fabien( Alias KAVUZANDURU): Uyu mugabo uvuga ko atuye kandi abarizwa mu Gisakura hafi y’ishyamba rya Nyungwe mu cyahoze ari Cyangugu,yahanuye mu mvugo shusho izimije ko PAUL KAGAME yapfuye. Ati: «Intare yarapfuye, hasigaye igishushanyo cyayo». Abenshi bemeza inkuru y’urupfu rwa Kagame, bavuga ko abacurabwenge ba Leta ya FPR bafasheumugabo witwa David NDAHIRO ufite isura, ingano, imvugo n’ingendo nk’iby’uwahoze ari PAUL KAGAME, maze bamwambika imyenda ye, na masque y’umutwe we, bakaba bamukoresha mu nama zitandukanye nka Perezida w’igihugu. Kavuzanduru akomeza avuga ko bazanye uruhu rw’inka barwambika ya ntare yapfuye maze isazi zigakomeza kuza ziyitumaho kuko zizi ko iyo ntare yapfuye. Uyu mugabo yahutajwe bikabije n’inzego z’iperereza arakubitwa arafungwa, nyuma aza gufungurwa ari ko aracyahanura ibikomeye kuri FPR na Leta yayo!

C)UWIMANA Florien (Alias INTUMBI Y’IMBARAGASA): Uyu mugabo ngo ni umuvandimwe wa Kavuzanduru, nawe atuye mu Gisakura. Nawe yahanuye iby’urupfu rwa PAUL KAGAME mu mvugo shusho akoresheje amakarita agira ati: «Dore iyi karita ya Bwana yaracitse barayijugunya, ubu hari gukoreshwa Wapili y’ikigarasha kuko Bwana ntayihari». Uyu muhanuzi nawe yifashishije imiyoboro ya Youtube «Bizasobanuka» na «Busafi TV» akaba yaribasiye Leta y’u Rwanda bikomeye mu buhanuzi bwe. Yaje gufatwa na RIB arafungwa ashinjwa ingengabitekerezo, kwangisha abaturage ubuyobozi no gutangaza impuha, akorerwa iyicarubozo rikomeye. Atarafungwa yatangaje ko yafatanywe na mugenzi we, mugenzi we baramushahura (batema igitsina cye) aravirirana arapfa, naho intumbi y’imbaragasa bamuhambira kilogarama zirenga 50 ku bugaboo bwe, ku bw’amahirwe ntibwacika, Imana iramurokora. Mwene wabo twavuze haruguru yatangaje ko bagambaniwe n’umwe mu ba youtubers ukorera kuri Television ikorera mu Rwanda izwi nka BTN. Uyu mugabo afungiye ahantu hatazwi mu Rwanda.

Icyo abanyapolitiki batavuga rumwe na leta babibivugaho:

Mu by’ukuri, nta shyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu mashyaka aba hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu, ryigeze ritangaza iyi nkuru ku mugaragaro y’urupfu rwa Kagame. Ibi bikaba aribyo bikomeza gutuma aya makuru y’urupfu rwa Kagame yatangajwe na Padiri Thomas Nahimana bayita impuha zidafite aho zishingiye. Ikindi kandi nta munyepolitiki uzwi wigeze atangaza ko yemera cyangwa ngo ahakane aya makuru, ibyo akaba aribyo bikomeza kubera urujijo Abanyarwanda benshi!

Icyo abadafite aho babogamiye bavuga kuri iyi nkuru:

Abanyarwanda bakunda gusoma ibitangazamakuru n’abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu biyaga bigari babona ko ibyo Padiri THOMAS NAHIMANA akomeje gutangaza ari ibinyoma byambaye ubusa kubera ko ngo hari byinshi bigaragaza ko perezida w’u Rwanda ariho n’ubwo asa n’uwahinduye imikorere. Bimwe mu byo bashingiraho bamagana ariya makuru ni uko ngo igitugu, iterabwoba, amagambo arimo kwishongora no gutukana akiri ya yandi. Ikindi ni ibitero bikomeye akomeje kugaba muri Congo (DRC) afatanyije n’umutwe wa M23, n’ibindi byinshi. Aba bavuga ko Padiri THOMAS NAHIMANA yakoresheje iyi turufu kugira ngo: a) Yamamare b) abone abayoboke, c) no kurangaza abantu, kandi ibi byose yabigezeho.

Rwanda-Inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame ikomeje kuba urujijo rukomeye mu mitwe y’abanyarwanda benshi! - VERITAS INFO NEWS (4)

Izindi mpamvu zigaragaza ko PAUL KAGAME akiriho:

1.Kuba ishyaka rye ryaremeye kumugira umukandida uzarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Mu by’ukuri dushyize mu gaciro, nta kuntu ishyaka nka FPR ryakwemera kwamamaza robot(imashini) cyangwa undi muntu uri kwigana PAUL KAGAME nk’uko Padiri yatangaje ko uwo tubona mu muri za stades, mu mamodoka na cortège ikomeye, mu nama ya Guverinema, mu gutaha ibikorwa remezo,mu nama zikomeye mpuzamahanga, mu kurahiza abategetsi bashya no kwirukana abananiwe,ari uwitwa Ndahiro David wamamaye nk’umunyarwenya uzi kwigana PAUL KAGAME cyane cyangwa umunyarwenya Atome.

2.Kwimura ingoro y’umukuru w’igihugu yari mu Kiyovu ikajya i Gacuriro.Ibi nabyo ntibyashoboka ko NYIRAMONGI yemera kwimukana na baringa cyangwa umugabo w’umwiganano.

3.Kwitabira ibikorwa byo kwamamaza umukuru w’igihugu byatangiriye i Musanze kuri Stade Ubworoherane tariki ya 22/06/2024. Ibi nabyo tubona nta shyaka rifite mu mutwe hazima ryakwemera kuzengurukana uturere twose tw’igihugu robot (imashini) cyangwa Ndahiro David muri masque ya Kagame

4.Kujya kuri Komisiyo y’amatora aherekejwe n’umugore we Jeannette Kagame kwitangira kandidature.

5.Kwakira abashyitsi bakomeye bo muri Amerika n’u Bulayi, ndetse no kwitabira inama zo hanze zikomeye.Iri tekinika Padiri avuga, umuntu wese uzi neza ukuntu Amerika n’u Bulayi byadusize muri Technology, ntiyatinyuka kurikorera imbere yabo.

6.Njyewe wanditse iyi nkuru, nkorera hafi y’umuhanda uva mu Rugwiro ugana ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe aho buri gihe mbona imodoka ziherekeza perezida PAUL KAGAME arinzwe cyane zitambukank’uko bisanzwe.Nitabiriye imwe mumikino y’amaboko (basketball) ibera «BK Arena» PAUL KAGAME yari yitabiriye, naramwiboneye, gusa natangajwe n’uko ntamenye igihe yaziye n’igihe yatahiye, bituma ngera aho nanjye ntekereza ko ari itekinika, ko nta Perezida uhari.Kuri iki cyumweru taliki ya 23/06/2024, muri mitingi yo kwiyamamaza ku Gisenyi abantu barishwe abandi benshi barakomereka bashaka kwegera Kagame ngo barebe ko ariwe koko! Reka dusabe Padiri THOMAS NAHIMANA yemere yivuguruze wenda noneho atangaze ko PAUL KAGAME yazutse ntakomeze gushimangira ko ari nyakwigendera.

Abandi bantu bateye utwatsi aya makuru ya PADIRI THOMAS NAHIMANA

1)Umucurabwenge ukomeye wa FPR witwa Tito Rutaremara yabihakanye yivuye inyuma kuri telephone ya Padiri THOMAS NAHIMANA. Gusa yamujombye ibikwasi avuga ko abahutu kuva cyera bishimira urupfu rw’umututsi ukomeye wapfuye atanga urugero rukomeye avuga ko Padiri THOMAS NAHIMANA ari mu baseminari bayoboye abandi mu guhamba imitumba igihe Rwigyema yapfa*ga.

2)Ibitangazamakuru byo hanze, ibyo mu Rwanda, ibyigenga n’ibya Leta, byamaganiye kure aya makuru bivuga ko ari impuha mu zindi.

3)Kayumba Rugyema bigitangira yashimangiye ko ari impamo kandi ko yari yarabihanuriwe n’abapfumu. Nyuma yaho kuri ya Radio TV Inkingi bavuga ko yashinzwe n’umunyapolitiki Ingabire Victoire; yarivuguruje yemeza ko mzee PAUL KAGAME akiriho n’ubwo ari mu bamurwanya afatanyije n’ibigarasha.

4)Abanyapolitiki n’amashyaka atavuga rumwe na Leta iriho bari mu Rwanda, nta na rimwe bigeze bavuga kuri aya makuru ya PADIRI THOMAS NAHIMANA, baricecekeye baryumaho.

5)Abahanuzi bahanurira FPR (Abavugiramana) bo mu madini atandukanye yo hanze no mu gihugu bahanuye ko Ibyo bagenzi babo bahanuye cyangwa ibyo PADIRI THOMAS NAHIMANA yatangaje ari ibyifuzo byabo nk’abatifuriza u Rwanda amahoro. Icyakora aba bahanuzi bivugwa ko batumwe na Leta y’u Rwanda batatumwe n’Imana kuko mu mvugo zabo wumva bibereye mu byo kwamamaza FPR n’umukuru wayo aho kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Tubona ko aya makuru ya PADIRI THOMAS NAHIMANA aramutse ari impamo koko, uyu mupadiri yaba icyamamare kurusha abanyepolitiki bose babayeho. Ishyaka rya FPR ryakwamamara ku isi yose nk’iryakoze ibitangaza byo gukoresha baringa igihe k’imyaka irenga ine yose. Abahanuzi bose babihanuye, bagira ijambo rikomeye mu gihugu , mu madini basengeramo, ndetse no hanze y’ u Rwanda.

Aya makuru ya PADIRI THOMAS NAHIMANA naramuka abaye impuha nk’uko abenshi babivuga, abantu benshi bazamufata nk’umubeshyi washatse kwamamarira mu bidashinga. Kizaba ari igisebo gikomeye kuri we, kuri GREX ndetse no ku bandi bamushyigikiye bose. Ibitangazamakuru bye bizahita bitakaza ubuziranenge. Abantu ku giti cyabo bamwiganye bagatangaza ariya makuru, nabo bizaba bigoye kongera kwemera ukuri kwabo. Abahanuzi bose babihanuye bazitwa abahanuzi b’ibinyoma n’ibyo bahanuye byose bizateshwa agaciro, mbese nta jambo bazongera kugira aho basengera.

Rwanda-Inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame ikomeje kuba urujijo rukomeye mu mitwe y’abanyarwanda benshi! - VERITAS INFO NEWS (5)

Nk’umwanditsi w’ibitabo, nkaba ndi umuntu usoma ibitangazamakuru byinshi byo mu gihugu no hanze, nkaba ndi umuvugabutumwa, nkaba narabaye umuyobozi mu kiswe Leta y’ubumwe, nkaba Umuyobozi w’amashuri ukurikirana umunsi ku munsi politiki y’u Rwanda no mu karere rutuyemo, mbona izi nkuru z’uyu musasaridoti zarateje urujijo rukomeye cyane kubera ko zatanzwe n’umuntu wize bikomeye iyobokamana utari ukwiye gukora icyaha cyo kubeshya isi yose. Nagira nti: Imana (Omniscient) izi byose niyo izaca izi mpaka. Nk’uwasomye kandi ngakurikirana ubuhanuzi bwa Magayane n’indagu za Nyirabiyoro na Runukamishyo uko zasohoye kuri :

a)Nkubito y’Imanzi

b)Bwenge Nyakuri

c)Umwungura w’Umushyushya

d)Rusukumo

e)Bihwahwa

f)Na Rwabujindiri rurya ntiruhage, aho zivuga ku iherezo rya Rwabujindiri, rikaba ritandukanye kure cyane n’ibyo Padiri n’abambari be batangaza, izi ndagu zivuga ko uyu Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro 4, akaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina mu Bugesera, aho bahanuye ko Rukara rw’igisage azagaruka mu Rwanda ashaje(apfuye);kwemera izi nkuru za PADIRI THOMAS NAHIMANA n’abo biyise abahanuzi byangora cyane. Reka dutegereze ahari igihuru kizabyara igihunyira!

Kamanzi venuste

Umusomyi wa Veritasinfo mu Rwanda

Rwanda-Inkuru y’urupfu rwa Paul Kagame ikomeje kuba urujijo rukomeye mu mitwe y’abanyarwanda benshi! - VERITAS INFO NEWS (2024)

References

Top Articles
Latest Posts
Article information

Author: Geoffrey Lueilwitz

Last Updated:

Views: 5705

Rating: 5 / 5 (80 voted)

Reviews: 95% of readers found this page helpful

Author information

Name: Geoffrey Lueilwitz

Birthday: 1997-03-23

Address: 74183 Thomas Course, Port Micheal, OK 55446-1529

Phone: +13408645881558

Job: Global Representative

Hobby: Sailing, Vehicle restoration, Rowing, Ghost hunting, Scrapbooking, Rugby, Board sports

Introduction: My name is Geoffrey Lueilwitz, I am a zealous, encouraging, sparkling, enchanting, graceful, faithful, nice person who loves writing and wants to share my knowledge and understanding with you.